Umunyamideli Kim Kardashian wo muri Amerika yatangaje ko bamwe mu bana be, bafite uburwayi budasanzwe bw’uruhu. Yabanje kuvuga ko afite umuhungu urwaye Vitiligo.

Ati “Byaje biturutse kuri mama wanjye, nanjye biramfata nza nanjye kubiha umuhungu wanjye ufite Vitiligo itaramurembya cyane, mu buryo butandukanye.
Uyu mugore w’imyaka 43 yabivuze mu kiganiro yagiranye na “She MD” podcast aheruka gutanga gusa ntiyeruye ngo agaragaza umuhungu we ubirwaye.
Yavuze ko atari azi ikintu na kimwe kuri ubu burwayi gusa akaza kubwigaho ndetse agakora ubushakashatsi bw’aho bwaturutse agasanga ari uruhererekane mu muryango.
Ati “Kandi kuba mbashije kubisangiza abantu nabyo ni umugisha.’’ Kardashian yavuze ko yanamenye ko abana be bafite uburwayi bwa “Eczema” butuma umuntu yuma uruhu cyangwa akagiraho ibintu bidasanzwe.