Yverry yasohoye indirimbo nshya yakorewe i Burayi – VIDEO

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Forever’, yiganjemo amagambo y’urukundo, amashusho yayo akaba yarafatiwe ku mugabane w’i burayi.

Mbere yo gushyira hanze iyi ndirimbo yari yatangaje ko yamugoye mu buryo bw’amashusho dore ko atanafatiwe mu Rwanda.

Yagize ati “Biragoranye cyane gufatira amashusho ku Mugabane w’i Burayi kuko bisaba amafaranga menshi, ikintu cyose uba wishyura.”

Gusa avuga ko nubwo ari indirimbo yatumye yiyuha akuya, ariko yizeye ko izatanga umusaruro, kuko ari nziza cyane, ndetse akaba yizeye ko abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bazayikunda.

Iyi ndirimbo ya Yverry, ni yo ya mbere asohoye kuva yava ku Mugabane w’u Burayi gukora ibitaramo binyuranye, aho na bwo yataramiye abakunda ibihangano bye n’abandi Banyarwanda baba hanze.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Made Beat naho amashusho atunganywa na Babou Dax, umunyarwanda wagiye gutura i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *