Mr. Nice araganurira i Kigali mu gitaramo cy’ubuntu

Umuhanzi Mr Nice wakanyujijeho mu myaka yo ha mbere agiye gutaramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku munsi w’umuganura.

Niba warakunze umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba nta kuntu waba utazi indirimbo nka ‘Kila mtu na demu wake’ cyangwa se ‘Kikulacho’ z’uyu mugabo.

Uyu muhanzi rero wakanyujijeho azaba ari gutaramira i Kigali mu kabari kitwa ‘Carlo’s Joint’ gaherereye i Remera aho benshi bita mu ‘Kisimenti’.

Igitaramo cy’uyu muhanzi wamamaye mu myaka yo hambere, byitezwe ko kizaba taliki ya 2 Kanama 2024.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw, mu gihe abantu bane bafashe ameza bizaba ari ibihumbi 20Frw naho abantu umunani bicaranye bikaba ibihumbi 40 Frw yose bazananywera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *