Umuhanzi Eesam wakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Mr Kagame, Mico The Best yasohoye indirimbo yitwa ‘Hold you’ nayo yafatanyije n’umuraperi Riderman.

Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam mu muziki ashyize hanze iyi ndirimbo nshya yakoranye na Riderman ije isanga izindi zitwa ‘Iwawe, ukuri, Bucece, Oya’ n’izindi.
Iyi nshya yakoranye na Riderman ni iy’urukundo aho baba babwira umukobwa ko bamukunda ko kandi batifuza kumureka niyo byagenda gute.
Muri uyu mwaka wa 2024 avuga ko afite intego yo gukora cyane ku buryo nawe azajya mu bahanzi bazahabwa ibihembo byishimwe bitewe nibyo bikorwa.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakoze na Producer Evydecks, amashusho akorwa na A-B Godwin.
