Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Belcalis Marlenis Cephus wamamaye nka Cardi B, yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka ubuheture, mu gihe aheruka kwaka gatanya na Offset babanye mu rukundo.

Ni amakuru yatangaje yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, aho yashyize ifoto igaragaza ko akuriwe agakurikizaho amagambo agaragaza ko atwite.
Amagambo yakurikiye iyi foto ye akuriwe bigaragara ko ari ayo yabwiraga umwana yitegura kwibaruka.
Ntabwo yigeze agaragaza se w’uyu mwana yitegura kwibaruka. Uyu mwana agiye kuza asanga abandi babiri barimo umuhungu witwa Wave Set Cephus ndetse n’umukobwa witwa Kulture Kiari Cephus yabyaranye na Offset.
Cardi B yatangaje iyi nkuru mu gihe aheruka kwaka gatanya na Offset babanye mu rukundo rwo gushwana no kwiyunga bya hato na hato, ariko ubu uyu mugore ameze nk’uwamaze kurekura.