Ibintu bifasha Oda Paccy mu kumenya ahazaza he

Umuhanzikazi w’umuraperi Oda Paccy yavuze ingingo zitandukanye z’ibintu agenderamo bikamufasha ku hazaza he ariko agendeye ku mateka y’ibyahise.

Uyu muhanzi ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram aho yashyizeho ifoto ye – imugaragaza akiri inkumi ari nabwo yarakiza mu muziki.

Nyuma y’iyo foto yarengejeho amagambo avuga ko ajya afata akanya akitekerezaho agendeye ku mateka yo mubihe yanyuzemo.

Ati “Nkunze gufata akanya nkitekerezaho! Nkasubiza amaso inyuma aho navuye naho ngeze, ibyo nanyuzemo , ibyo mbamo uyu munsi , nibyo nizera kuzabona ahazaza.”

Akomeza avuga icyo ibi bintu bimufasha iyo ari kubitekereza.

Ati “Bimfasha iki rero? Bimfasha guhora numva ko hari ibyo ntarageraho muri njye, Bimfasha kumenya isi n’abantu. Bimfasha gusobanukirwa ko nta muntu wakugeza ku nzozi zawe mu gihe wowe utaramenya icyo ushaka.”

“Bimfasha kwibuka ko icyo wakora cyose yaba ikiza cyangwa ikibi buri wese abifata mu buryo bwe,  binyibutsa ko gukundwa nta kiguzi ahubwo ari umugisha n’amahirwe. Binyibutsa ko nifite amahirwe, bikananyibutsa ko ahahise ntaho mpuriye naho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *