Umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva yabaye Miss wa Afurika y’Epfo

Mia le Roux ufite ubumuga bwo kutumva yegukanye ikamba rya nyampinga muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa yabaye uwa mbere wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo ufite ubumuga bwo kutumva.

Uyu mukobwa mu ijambo rye ubwo yavugaga yagize ati “Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika y’Epfo utumva, kandi numva cyane uko wiyumva iyo uhejwe. Ubu namenye ko naje kuri uyu mubumbe kugira ngo nkureho imipaka kandi nabikoze iri joro.”

Uyu mukobwa yagaragiwe na Nompumelelo Maduna wabaye igisonga cya mbere na Onalenna Constantin wabaye icya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *