The Ben na Coach Gael ntabwo bakibanye nk’amapine y’igare

Hari hashize igihe kitari gito umuhanzi The Ben atavuga rumwe na Coach Gael ureberera inyungu z’abahanzi nubwo aba bombi icyo bapfaga kitigeze kimenyekana. Nyuma y’urwo rwango baje guhura barasangira basasa inzobe bongera kuba inshuti.

Aya makimbirane hagati ya The Ben na Coach Gael yazamutse cyane muri iyi minsi ubwo uyu muhanzi yatangazaga ko agiye gushyira hanze indirimbo yari yafatanyije na Kevin Kade hamwe na Element usanzwe afitanye amasezerano y’imikoranire na Gael.

Iyo ndirimbo bayise ‘Sikosa’ ikaba yari iya Kevin Kade ariko aza kwiyambaza abo bahanzi. Label ya 1:55AM ya Gael ikimara kumenya ko harimo Element bahise bamutegeka kuyivamo agasiba amajwi ye kubera ko batashakaga ko akorana na The Ben.

Nyuma y’ibyo bibazo byose abantu bakurikiranira imyidagaduro mu Rwanda batangiye kunenga bamwe bavuga ko bagakwiye gushyira hamwe bakubaka uruganda rw’umuziki aho kugirango barusenye.

Aba bagabo baje kumva ubusabe bwa bamwe barahura bakemura ibyo bibazo.

Mu mafoto bashyize hanze barikumwe bagize bati “Ukwiyunga ku bavandimwe. Reka twubake ubundi dufate isi.”

Abakurikiraba imbuga zabo berekanye ko bishimiye iki gikorwa cyabo cyo kwiyunga babasaba gukorera hamwe kugirango bubake umuziki Nyarwanda, aho kugirango batangire kubishwaniramo kandi nta hantu hakomeye nabo ubwabo baragera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *