Rayon Sports ntabwo yatangiye shampiyona neza

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Marine FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino igice cya mbere, Rayon Sports yahushijemo uburyo bukomeye burimo ubwo ku munota wa 22 aho Umunyecongo Brazaville, Prinsee Elanga yacenze abakinnyi ba Marine FC agacomekera umupira Muhire Kevin wari neza imbere y’izamu ariko umupira ananirwa kuwutera mu izamu ryari ririnzwe na Vally Irambona.

 Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Charles Bbale hinjira Iraguha Hadji mu gihe Marine FC yakuyemo Souley Sand ishyiramo Bizimungu Omar.

Ku munota wa 63 Rayon Sports yongeye gukuramo Aruna Madjaliwa asimburwa na Haruna Niyonzima mu gihe Marine FC nayo yakuyemo Vingile Ndombe igashyiramo Niyigena Ebenezeri.

Ku minota 90 isanzwe hongewereweho itatu nayo irangira nta kipe ibonye igitego umukino urangira amakipe anganyije 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *