Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyirashinja umukinnyi wa filime The Rock kubahemukira, nyuma yo kugirana amasezerano ngo azajye abamamariza ku mbuga nkoranyambaga ariko ntabikore.

Brigadier G.en. Amanda Azubuike wo mu gisirikare cya Amerika, yatangarije New York Time ko muri Mutarama 2024 bagiranye amasezerano yo kubamamariza akangurira urubyiruko kwinjira mu gisirikare no gusura ibikorwa bya gisirikare ariko ntiyabikora.
Yavuze ko bahaye The Rock miliyoni 15 z’amadorari, ariko ngo nta narimwe yigeze apositinga ifoto n’imwe y’ibyo yasinyiye, bityo bakaba bashobora kumugeze mu rukiko kuko yishe amasezerano.