Umunyarwenya Rusine yasezeranye n’umugore baherutse kwibarukana

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri Radio ya Kiss fm Rusine Patrick yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Iyrn Uwase Nizra banabyaranye umwana w’imfura.

Rusine n’umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe banabana. Uyu munsi taliki ya 12 Nzeri 2024 basezeranye imbere y’amategeko bibera mu Murenge wa Kimihurura.

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo, icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye banabana mbere y’uko bibaruka imfura yabo.

Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata, umuhango wabanjirije uwo gusezerana imbere y’amategeko.

Rusine n’uyu mugore ni abantu batakunze ko inkuru z’urukundo rwabo zijya mu itangazamakuru, kugeza ubwo mu minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho babinyujije ku muyoboro wa You tube.

Rusine wamamaye nk’umunyarwenya ni n’umukinnyi wa sinema ufite izina ritoroshye mu Rwanda cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba muri filime yitwa ’Umuturanyi’ iri mu zikunzwe bikomeye.

Mu Ukwakira 2022 nibwo Rusine wari usanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda yinjiye kuri Kiss FM aho yabereye umunyamakuru w’ikimenyabose nyuma y’igihe atangiriye uyu mwuga kuri Power FM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *