Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar Cephus ukoresha amazina ya Cardi B mu muziki, yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye na n’umugabo we Offset yamaze gusaba gatanya.

Uyu muraperikazi w’imyaka 31 y’amavuko yagaragaje ko yibarutse uyu mwana w’umukobwa mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Nubwo amafoto y’uyu mwana Cardi B n’umugabo we Offset bibarutse yagiye hanze kuri uyu wa Kane, bivugwa ko yavutse ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024.
Uyu mwana w’umukobwa aje yiyongera kuri mukuru witwa Kulture Kiari Cephus w’imyaka 6, ndetse na musaza we witwa Wave Set Cephus w’imyaka 3 y’amavuko.

Uyu mugore akimara kubyara, abana be n’umugabo we bahise bamusanga mu cyumba yabyariyemo, ndetse mu mafoto yashyize hanze harimo iy’umukobwa we w’imfura ateruye murumuna we wari umaze kuvuka.
Izina ry’uyu mwana w’umukobwa ntiriratangazwa n’ababyeyi be, gusa Cardi B yavuze ko ari kimwe mu bintu byiza by’agatangaza.
Uyu mwana aje ari uwa gatandatu kuri Offset, kuko hari abandi batatu uyu mugabo yabyaranye n’abagore babanje gukundana mbere yo kwinjiza Cardi B mu buzima bwe.
