Umutoza w’Amavubi ntabwo azatoza umukino wa Sudani y’Epfo

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ntabwo azatoza umukino u Rwanda ruzakina na Sudani y’epfo.

Tariki 22 Ukuboza 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo mu mukino wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’afurika cy’abakina imbere mu gihugu cyizaba tariki 1 gashyantare 2024.

Umutoza Torsten Spittler Frank ukomoka mu gihugu cy’ubudage, biravugwa ko agiye kwerekeza iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru nkuko amasezerano ye yabivugaga.

Mu minsi ishize uyu mutoza y’ikomye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, avuga ko yasuzuguwe cyane nyuma yaho yagiranye nabo ibiganiro byo kongera amasezerano bakamuha ibidakwiranye n’umusaruro amaze gutanga.

Uyu mutoza mu biganiro yagiranye na FERWAFA bivugwa ko yabwiwe amafaranga azajya ahabwa ku kwezi ndetse n’ibindi bintu byo ku ruhande ariko ntabyishimire abajijwe ibyo ashaka ko yahabwa ntiyabivuga.

Amakuru ahari kugeza ubu ni uko uyu mutoza nyuma yo kwerekeza mu gihugu cy’ubudage ngo ntabwo azagaruka gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mukino izakinamo na Sudani y’epfo nubwo yaganirizwa akongera amasezerano.

Abarimo Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa nibo bazasigarana iyi kipe mu gihe uyu mutoza azaba adahari kuko nibo bungiriza be kugeza ubu.

FERWAFA irimo gukora ibishoboka byose kugirango irebe ko yakongerera amasezerano umutoza Torsten Spittler Frank mu gihe yabikunda ndetse banahuriza hamwe ku byo we yifuza guhabwa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu ijonjora ry’ibaza yakuyemo ikipe y’igihugu ya Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1 naho ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo ikomeza itsinze Kenya ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *