Abahanzi Nyarwanda bagiye gutangira Noheli n’ubunani i Mahanga

Mu mpera z’umwaka haba hari ibitaramo bitandukanye ku isi hose mu rwego rwo kwishimira ko bamwe baba basoje umwaka neza harimo no kwishimira iminsi mikuru harimo Noheli ndetse n’ubunani.

Kugeza ubu ibitaramo bimaze kuba byinshi mu mujyi wa Kigali haba ibizakorwa n’abahanzi bo mu Rwanda hamwe n’abandi batumiwe bazava ahandi.

Hari abahanzi Nyarwanda bahisemo kujya gutaramira mu bindi bihugu mu rwego rwo kwegera abakunzi babo badafite umwanya wo kugera i Kigali.

Uru ni urutonde rw’abahanzi Nyarwanda bazakora ibitaramo ku migabane itandukanye yiganjemo Amerika hamwe n’Iburayi.

Meddy agiye gukorera ibitaramo binyuranye muri Canada

Meddy uherutse kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera ibitaramo bitandukanye muri Canada.

Ni ibitaramo Meddy ateganya gutangirira i Montreal ku wa kuwa 14 Ukuboza 2024, aho buzacya akomereza mu mujyi wa Toronto mbere yo gusoreza mu Mujyi wa Ottawa ku wa 22 Ukuboza 2024.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko ibitaramo by’uyu muhanzi bishobora kongerwa akazakomereza mu Mijyi nka Vancouver na Edmonton nubwo amatariki yabyo ataramenyekana.

Meddy yamaze kugera muri Canada aho azakorera igitaramo

Platini ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nemeye Platini uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gukorera ibitaramo ‘Baba Experience’ byitezwe ko azabitangirira Arizona ku wa 14 Ukuboza 2024. Uyu muhanzi azasoreza ibitaramo bye muri Leta ya Michigan ku wa 28 Ukuboza 2024.

James na Daniella bagiye gutanga Noheli muri Amerika

Itsinda ry’abaramyi James na Daniella bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bategerejwe mu bitaramo ku wa 22 no ku wa 25 Ukuboza 2024.

Ibi bitaramo bizabera muri Arizona ku wa 22 Ukuboza 2024 mu gihe ku wa 25 Ukuboza 2024 bazaba bataramira mu Mujyi wa Dallas.

Massamba agiye gutaramira mu Butaliyani

Massamba Intore agiye gutaramira mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani ku wa 28 Ukuboza 2024.

Ni igitaramo uyu muhanzi agiye gukora nyuma yo gutaramira Abatuye mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo 30/40 y’Ubutore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *