Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown yamaze kugera muri Afurika y’Epfo mu bitaramo azakora iminsi ibiri muri iki gihugu nyuma y’uko benshi bateye hejuru basaba ko atahakandagira.

Ni ibitaramo bizaba ku wa 14 na 15 Ukuboza 2024 muri Sitade ya “FNB Stadium” ijyamo abantu ibihumbi 94,736 ikaba iri i Soweto aho amatike yashize mu gihe kitarenze amasaha abiri ubwo yajya hanze.
Ibi bitaramo bigiye kuba nyuma y’uko imiryango irengera uburenganzira bw’abagore muri iki gihugu yari yahagurutse bagaragaza ko adakwiye kuhataramira kuko yagiye avugwaho guhohotera abagore.
Umuryango witwa Women for Change (WFC) urengera ukureshya kw’abagore n’abagabo ukayoborwa n’umudamu witwa Sabrina Walter uri mu bafashe iya mbere batangiza amatora yo gushaka ababashyigikira kugira ngo iki gitaramo kiburizwemo.

Icyakora ubwo iyi nkubiri yadukada, havutse urundi ruhande rushyigikiye uyu muhanzi, bagaragaza ko ibyo yakoze yabihaniwe, bityo atakomeza kuryozwa amakosa y’ahahise, none birangiye ibitaramo bigiye kuba.
Mu 2009 ubwo Chris Brwon yakundanaga na Rihanna, nibwo yaje kumukibita binamuviramo kujya mu bitaro ndetse uyu muhanzi baza kumufunga, ariko hari ibihugu byabujije Chris Brown kubikandagiramo kubera guhohotera Rihanna.