Umuhanzi w’Ikirangirire w’Umunyamerika, John Legend uri mu ba mbere bayoboye mu njyana ya R&B; byamaze kwemezwa ko azataramira mu Rwanda mu ntangiro z’umwaka utaha.
Byamaze kwemezwa ko John Legend umaze kubaka izina mu muziki w’Isi, azataramira i Kigali muri Move Africa, igitaramo giteganyijwe ku wa 21 Gashyantare 2024.

Uyu muhanzi atumiwe mu gitaramo ’Move Afrika’ kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko umwaka ushize hatumiwe Kendrick Lamar.

Umuryango Global Citizen utegura iki gitaramo, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, watangaje ko ibikorwa byawo by’uyu mwaka bizongera kubera mu Rwanda, ndetse n’iki gitaramo kizaba kirimo uyu muhanzi w’ikirangirire.