Bruce Melodie watumiwe mu gitaramo cy’urwenya muri Uganda yahageze

Aherekejwe n’itsinda rya Symphony Band rizamucurangira ndetse na Coach Gael, Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, aho agiye gutaramira.

Bruce Melodie ategerejwe muri ‘Kampala Comedy Club’ yatumiwemo n’umunyarwenya Alex Muhangi.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu kabari kitwa ‘La cueva’ ku wa 19 Ukuboza 2024, akazagihuriramo n’abanyarwenya barimo Dr Hilary Okello, Teacher Mpamire, Cotilda, Napoleone n’abandi benshi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amashilingi ya Uganda ibihumbi 100, miliyoni 1.2 ku meza y’abantu batanu ndetse na miliyoni ebyiri ku meza y’abantu umunani.

Bruce Melodie yerekeje i Kampala mu gihe akomeje imyiteguro yo gutaramira i Kigali, aho azumvisha abakunzi be kuri album ye ‘Colorful generation’ yitegura gusohora ku wa 21 Ukuboza 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *