Israel Mbonyi ni we muhanzi Nyarwanda wenyine uhatanye muri Trace Awards

Israël Mbonyi niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya Trace Awards and Festival bizatangirwa muri Zanzibar, mu ntangiro za 2025.

Uyu muhanzi ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mwiza. Iki cyiciro kiri muri 24 byashyizwe muri ibi bihembo, aho ahatanye n’abandi bahanzi barimo Spirit of Praise 10 bo muri Afurika y’Epfo na KS Bloom wo muri Côte d’Ivoire.

Harimo kandi abanya-Nigeria Mercy Chinwo na Ada Ehi ndetse na Bella Kombo wo muri Tanzania unaheruka mu Rwanda mu gitaramo cyo gufata amashusho ya album nshya y’umuhanzi Mudende Eddy Claude[Eddy Muramyi].

Kuri iyi nshuro nta cyiciro cy’umuhanzi wo mu Rwanda kirimo nk’uko byari bimeze umwaka ushize, ubwo ibi bihembo byatangirwaga i Kigali ahubwo cyasimbujwe icy’umuhanzi wo muri Tanzania wahize abandi.

Mu mwaka ushize Bruce Melodie ni we wahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda. Icyo gihe yafashe igihembo aherekejwe na Producer Element. Uyu muhanzi yahigitse Ariel Wayz, Bwiza, Kenny Sol na Chriss Eazy.

Ibihembo bya Trace Awards bizatangwa mu birori bizaba ku wa 26 Gashyantare 2025. Ibi birori bizahera ku wa 24 Gashyantare 2025, habaho iserukiramuco rya Trace rizamurikirwamo ibikorwa bitandukanye byerekeye imyidagaduro.

Ibi birori byitezwe kuriririmbamo Bruce Melodie na Harmonize, indirimbo bahuriyemo yo gusingiza Zanzibar izakira ibi bihembo. Banitiriye iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *