Amakipe y’ibihugu muri Afurika yatangiye gutekereza uko azitwara mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Ibyo niko bimeze ku makipe yo mu Itsinda C ririmo u Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo, Benin, Lesotho, na Zimbabwe.

U Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo kugeza biyoboye iri tsinda, gusa Nigeria niyo ihabwa amahirwe mu gihe yaba itsinze iyi mikino.
Mu kiganiro Iwobi ukinira Fulham yagiranye na BBC yagaragaje ko ubu ikipe y’igihugu ya Nigeria, ifite ubushobozi bwo gutsinda uwo ari we wese bahanganiye itike y’Igikombe cy’Isi.
Ati “Ni urugamba tugomba kurwana. Nta rwitwazo tuzaba dufite kuko mu by’ukuri tugomba kwerekana urwego rwacu. Icyo umutoza yakora cyose, biradusaba gutanga imbaraga zacu 100%. Turakomeye, twese dukina muri shampiyona zikomeye i Burayi. Uko byagenda kose tugomba kubona itike.”
Nigeria yari yizewe nk’ikipe ikomeye yauze itike yo gukina Igikome cy’Isi giheruka kuba mu 2022, ikaba iri gukora ibishoboka byose ngo izabone itike y’ikindi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

u Rwanda na Nigeria bari mu itsinda rimwe