Ikirego cya Drake gikomeje kwigizwa inyuma

Urukiko rwa Manhattan rwongeye kwimura umunsi wo kumva ikirego Drake yarezemo imbuga zicuruza umuziki zirimo Universal Music Group kuba zarazamuye imibare y’abumvishe indirimbo Not Like Us’ ya Kendrick Lamar yamusebyaga.

Kuri uyu wa 13 Mutarama nibwo Urukiko rwari kumva ikirego, ariko ruhita rubyimurira tariki 28 Mutarama 2025. Ni nyuma kandi y’uko no kuri 20 Ukuboza 2024 nabwo Urukiko rwari rwasubitse kumva iki kirego.

Drake yareze imbuga zirimo Universal Music Group, Spotify, iHeartRadio n’izindi azishinja gucuruza no kuzamura imibare y’abumvishe iriya ndirimbo ya Kendrick Lamar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *