Umuraperi Hagenimana Jean Pual uzwi mu muziki ku izina rya Bushali, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we (mama we ) witabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2024.

Mu butumwa uyu muraperi yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje agahinda asaba mama we kutamusiga. Ati “Oya, mama nkunda winsiga.”
Uyu mubyeyi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, icyakora ntabwo haramenyekana ubwo burwayi bwamuhitanye.
Uyu muraperi yakunze kugaragaza ko akunda mama we cyane, dore ko mu 2022 ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA, yabajijwe imyizerere ye, avuga ko yizera; Ukwezi, Izuba na Mama’.
Bushali usanzwe umenyerewe mu njyana ya KinyaTrap yari aherutse gushyira hanze album yise Full Moon yasohotse mu mpera za 2024.