Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown yavuze ku mashusho n’amafoto atandukanye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yerekana abantu barimo guhabwa igihano cy’urupfu, bazira kuba mu mitwe y’abagizi ba nabi.

Ibyo Chris Brown yabivuze abinyujije kuri Instagram ye, aho yavuze ko ari ibintu biteye agahinda kandi nta bumuntu burimo.
Ayo mafoto n’amashusho bikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, nubwo Kongo yo ivuga ko ari inzira yo kurwanya abagizi ba nabi, cyane cyane abo bo mu mutwe wiyise Kuluna.
Mu minsi mike ishize ni bwo amakuru yamenyekanye ko abagabo bagera ku 102 banyongewe muri gereza ya Angenga mu burasirazuba bwa DRC. Amakuru avuga ko 45 banyonzwe mu Ukuboza 2024 , mu gihe abandi 57 banyonzwe mu minsi mike ishize.
Ni mu gihe kandi bagenzi babo bagera kuri 70 na bo bategereje icyo gihano, kuko bamaze kuvanwa i Kinshasa, bakajyanwa muri iyo gereza ya Angenga.