Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Harmonize, yerekanye umukunzi we mushya witwa Abigael Chams, mu gihe hari hashize ibyumweru bicyeya havugwa ibihuha ku rukundo rw’abo bombi, kuko byari bikiri mu ibanga.

Amakuru y’urwo rukundo yahamijwe na Harmonize ubwe, mu byo yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Mu mavidewo yasohowe n’uwo muhanzi, agaragaza abo bakundana bombi bari mu kabari gafite n’akabyiniro hamwe bishimye, Chams arimo atamika Harmonize utuntu amugaburira, ubundi bafatanye mu biganza.
Harmonize, ubundi ngo yari azwiho kugira abakunzi babyibushye, ariko kuri iyi nshuro yahisemo bitandukanye n’uko bisanzwe, abafana bamwe ngo bakaba bavuze ko bafite amatsiko yo kumenya uko urukundo rwabo ruzamera.
Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya cyanditse ko umukunzi mushya wa Harmonize, na we ari umuhanzi uzamutse vuba aho muri Tanzania, ndetse akaba azwiho kuba azi gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.

Harmonize asanzwe afitanye indirimbo n’umukunzi we yitwa Tembo