Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abantu 8 riri muri WhatsApp Group yitwa ‘Rich Gang’ batwe muri yombi. Nkuko umuvugizi wa RIB yamaze kubitangaza.

Iryo tsinda ririmo abakobwa batandatu n’abahungu batatu. Abafunzwe batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025.
Barindwi muri bo bafunzwe, nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.
Abafashwe barimo Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bose bafite hagati y’imyaka 20 na 28.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ati “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”
Abafashwe barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.
Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Kwizera Emelyne

Uwase Salha

Uwase Shakira

Uwase Belyse

Uwineza Nelly Sany

Gihozo Pascaline

Ishimwe Patrick washinze urubuga rwa whatsapp banyuzagamo ayo mashusho