Indirimbo z’Inyarwanda nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend

Weekend iyo yageze abantu benshi baba bari gupanga uko izagenda haba kubazasohoka ndetse na ku bazaguma mu ngo baruhukana n’umuryango wabo.

Abahanzi Nyarwanda

Ibyo byose ni ibikorwa bisaba kuba umuntu atakiri mu mvune z’akazi ahubwo aba ari kuruhuka ari nako yitegura umunsi wo kuwa mbere kugirango azasubiremo mu kazi ameze neza mu mutwe.

Indirimbo ni kimwe mu bintu bifasha abantu kuruhuka neza yewe nabagiye mu kabyiniro ni kimwe mu bibafasha kunezerwa bazibyina, dore ko ubu amasaha yo mu tubari cyangwa mu bindi bikorwa by’imyidagaduro yamaze kongerwa.

Abahanzi nabo baba bafite akazi kenshi muri uku kwezi gutangira umwaka kugirango berekane ko 2025 bayitangiranye imbaraga.

Twaguhitiyemo urutonde rw’indirimbo icumi nshyashya wakumva muri iyi weekend mugihe uri kuruhukana n’abawe.

Muri uru rutonde umuhanzi Bruce Melodie niwe wabashije gusohora indirimbo nyinshi zimwe ziri kuri Album ye yise Colorfull Generation.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *