Weekend iyo yageze abantu benshi baba bari gupanga uko izagenda haba kubazasohoka ndetse na ku bazaguma mu ngo baruhukana n’umuryango wabo.

Ibyo byose ni ibikorwa bisaba kuba umuntu atakiri mu mvune z’akazi ahubwo aba ari kuruhuka ari nako yitegura umunsi wo kuwa mbere kugirango azasubiremo mu kazi ameze neza mu mutwe.
Indirimbo ni kimwe mu bintu bifasha abantu kuruhuka neza yewe nabagiye mu kabyiniro ni kimwe mu bibafasha kunezerwa bazibyina, dore ko ubu amasaha yo mu tubari cyangwa mu bindi bikorwa by’imyidagaduro yamaze kongerwa.
Abahanzi nabo baba bafite akazi kenshi muri uku kwezi gutangira umwaka kugirango berekane ko 2025 bayitangiranye imbaraga.
Twaguhitiyemo urutonde rw’indirimbo icumi nshyashya wakumva muri iyi weekend mugihe uri kuruhukana n’abawe.
Muri iki cyumweru abahanzi basohoye indirimbo harimo Kavine Kade wakoze iyitwa Bebe yakoranye na Ali Kiba wo muri Tanzania, Zuba Ray wo muri Kina Music nawe yakoranye indirimbo na Nel ngabo yitwa Everyday. Abandi bahanzi batwinjije neza muri weekend harimo Yampano wakoze iyitwa Simpari yakoranye na Fireman.