Tems yasubitse igitaramo cye i Kigali

Temilade Openiyi uzwi mu muziki nka Tems wari utegerejwe mu gitaramo yagombaga gukorera mu mujyi wa Kigali yamaze gutangaza ko atakije kuharirimbira.

Tems ntabwo akije mu Rwanda

Uyu muhanzi yabinyujije ku rubuga rwa X avuga ko atakije mu Rwanda ngo kubera ko hari ibibazo rufitanye n’igihugu cya RD Congo.

Yagize ati “Mperutse rero kumenyekanisha igitaramo cyanjye mu Rwanda ntazi ko hari amakimbirane akomeje hagati yu Rwanda na Congo. Ntabwo nigeze ngambirira kutita kubibazo nyabyo, kandi ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima niba ibi byaje gutya. Ntabwo nari nzi uko bigenda. Amakimbirane ntabwo ari urwenya kandi ndizera rwose kandi nsengera amahoro muriki gihe.”

Ibi yabitangaje avuga ko icyo kibazo atarakizi gusa asaba imbabazi abakunzi be kubera ko yamamaje iki gitaramo bamwe bakagura n’amatike. Nubwo uyu muhanzi yatangaje ibi mu hatangirwa ibitekerezo hari abagiye bamusobanurira ko icyo kibazo kitari mu Rwanda.

Bamubwiraga ko umutekano muke uri mu gihugu cya Congo mu Rwanda ho hatekanye atari ibintu byo kuba yakwitiranya.

Tems yari ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyo ku wa 22 Werurwe 2025 muri BK Arena.

https://twitter.com/temsbaby/status/1885009308527505832/photo/1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *