Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo afatanyije na Dj Caspi bazasusurutsa abakundana ku munsi wabo wabahariwe wa St Valentin.

Iki gitaramo cyiswe ‘Love & cheers valentines’ kikaba cyarateguwe na company yitwa Liwise. Biteganyijwe ko kizaba taliki ya 14 Gashyantare 2025, kibere i Gikondo ahazwi nka 248 events.
Abakundana bazitabira ibi birori uretse kuba bazasusurutswa n’abantu batandukanye bagenewe n’umusangiro aho bazahabwa ibyo kunywa bagafata n’amafoto y’urwibutso.
Kwinjira ku bakundana mbere y’igitaramo bizaba ari ibihumbi 70frw, naho ku muntu udafite umukunzi bibe ibihumbi 40frw mugihe abashaka gufata ameza y’abantu batandatu azaba ari ibihumbi 300frw.
Liwise yateguye iki gitaramo ivuga ko abakundana bazaseruka basa neza kurusha abandi hari ibihembo bazahabwa.
Ati “Couple izaba iya mbere mu guseruka neza tuzayihemba ibintu bitandukanye harimo no kubatembereza u Rwanda ndetse n’ibindi tuzabahera aho bigiye bitandukanye.”
Akomeza avuga ko n’abantu badafite abakunzi badahejwe kuko bafite ibikorwa bitandukanye bizatuma batagira irungu.

Dj Caspi niwe uzavanga imiziki muri iki gitaramo
