Taliki ya 14 Gashyantare buri mwaka isi yose yizihiza umunsi w’abakundana witiwe Saint Valentin. Abakundana baba bashaka aho basohokera kugirango barusheho kugira ibihe byiza bitazibagirana ku mubano wabo.

Guhera mu ntangiro z’ukwezi kwa kabiri mu Rwanda naho aba ari ibicika ku bantu baba bategura uyu munsi kugirango uzarusheho kuba mwiza.
Uretse amahoteli, utubari n’ahabera ibitaramo usanga n’abacuruza baba barashyizeho igabanyiriza ku bakundana kugirango barusheho kwishimana uwo munsi.
“Love Night Valentine’s” ni igitaramo cyateguwe na the one diva ltd isanzwe inategura Diva award kizaba taliki ya 14 Gashyantare 2025, kibere kuri Hotel yitwa The Manor iherereye Nyarutarama.
Iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi bazwi mu ndirimbo z’urukundo, aba Djs, harimo no kwerekana filime y’urukundo ndetse na Band izaba iri gucuranga indirimbo z’urukundo.
Kwinjira muri iki gitaramo cy’ijoro ry’urukundo byagiye bishyirwa mu byiciro bigendanye no ku bushobozi bwa buri muntu.
Uzishyura ibihumbi 50frw azahabwa ibirahuri bibiri bya wine, ibyo kurya hamwe n’indabo. Abazishyura ibihumbi 100frw bazahabwa icupa rya wine, ibyo kurya, hamwe n’indabyo. Abazishyura ibihumbi 200frw bazahabwa icyumba cyo kuraramo, icupa rya wine ryo mu bwoko bwa ‘Sparkling wine’ indabyo hamwe n’ifunguro.
Nyuma y’ibyo byose abantu bakundana bazahabwa n’igihe cyo kujya kubyina mu kabyiniro ka Hotel kazaba kacurangiwemo n’aba Djs bagezweho mu Rwanda.

Amwe mu mateka y’umunsi w’abakundana witiriwe “Saint Valentin”
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.
Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.
Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.
Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.
Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.
Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.
Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.
Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.