Umuhanzi Victor Rukotana afatanyije n’umunyamideli Keza Terisky batumiwe mu gitaramo cy’ijoro ry’urukundo kizaba ku munsi wahariwe abakundana.

Iki gitaramo kiswe Love Night Valentine’s biteganyijwe ko kizaba taliki ya 14 Gashyantare 2025, kibere The Manor Hotel iherereye Nyarutarama.
Mu bintu biteganyijwe kuri uwo munsi harimo gususurutsa abakundana bazitabira icyo gitaramo. Umuhanzi Victor Rukotana ukunzwe mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo niwe uzaririmbira abakundana aha azafatanya na Band yitwa Melody izaba iri gucuranga indirimbo zituje z’abahanzi bakomeye ku Isi.
Uretse abo bahanzi hazaba hari n’umwanya wo kwerekana filime aho kuri uwo munsi hazerekanwa filime yitwa ‘All the boys i have loved before.’
Nyuma y’ibyo birori bizabera ahakikijwe naho bogera (Piscine) abantu bifuza kubyina bazahita bajya mu kabyiniro kazaba kari gucurangirwamo na Dj Cyusa na Amy The Deejay, hamwe na Keza Terisky uzaba ayoboye ibiri kuhabera.
Kwinjira muri iki gitaramo cy’ijoro ry’urukundo byagiye bishyirwa mu byiciro bigendanye no ku bushobozi bwa buri muntu.
Uzishyura ibihumbi 50frw azahabwa ibirahuri bibiri bya wine, ibyo kurya hamwe n’indabo. Abazishyura ibihumbi 100frw bazahabwa icupa rya wine, ibyo kurya, hamwe n’indabyo. Abazishyura ibihumbi 200frw bazahabwa icyumba cyo kuraramo, icupa rya wine ryo mu bwoko bwa ‘Sparkling wine’ indabyo hamwe n’ifunguro.


Victor Rukotana na Keza na Amy The deejay nibo bazasusurutsa abakundana

Umunyamideli Keza Terisky nawe azaba yitabiriye iki gitaramo


Amy The Deejay niwe uzaba ari kuvanga imiziki