Agahinda n’ubugome bukabije mu bizagaragara muri Filime ‘Hidden Truth’ yiganjemo ibyamamare

Abakinnyi bamenyerewe muri sinema Nyarwanda barimo Uwamahoro Antoinette uzwi ku izina rya Intare y’ingore hamwe na D’Amour ni amwe mu masura azagaragara muri filime yitwa Hidden Truth.

Iyi filime y’uruhererekane agace kayo ka mbere kagiye hanze uyu munsi taliki ya 18 Gashyantare 2025.

Ni filime y’urukundo yiganjemo agahinda ariko kavanze n’ubugome. Inkuru yayo ivuga ku musore witwa  Bright uba akundana n’umukobwa witwa Angel.

Aba bombi baba bakundana ariko batazi ko ari abavandimwe, nyuma aza kumutera inda bikazavumburwa ko bavukana. Se w’umukobwa ahita ashyiraho abantu bagomba kwica uwo musore ibyo bintu bitaramenyekana cyane.

Uwo musore nawe arwana intambara yo gukiza amagara ye bikarangira n’ubundi atishwe.

 Iyi filime yanditswe na Nkuramurage Alaphat, wakoze izindi nyinshi zirimo ‘Mbaya Series, Igikomere’ n’izindi.

Alaphat yari amaze igihe atagaragara muri Sinema yavuze ko ubu yagarutse kandi agiye guha Abanyarwanda filime nziza zijyanye n’igihe.

Ati “Ubu ntabwo abantu bazongera kumbura, umwanya wanjye munini ubu ni sinema ntakindi, icyo nabwira abantu ni ukuryoherwa n’iyi filime ubundi nkazajya mbaha n’izindi nyuma yaho.”

Iyi filime yayifatanyije na Mugwaneza Abdul mu kuyiyobora. Izajya itambuka ku muyoboro wa Youtube witwa The Promise TV.

Iyi filime izagaragaramo amazina akomeye muri sinema Nyarwanda harimo Uwamahoro Antoinnete, D’Amour Seleman, Shaffy, Alaphat, Muteteri Marvella, Ntakirutimana Francine n’abandi benshi.

Damour Seleman ni umwe mu bakina muri iyi filime

Uwamahoro uzwi nka Intare y’Ingore ni umwe mu bamaze kugaragara muri filime nyinshi zakunzwe

Shaffy nawe ni umwe mu bakinnyi bagize iyi filime

Alaphat niwe wanditse iyi filime

Mugwaneza Abdul niwe Producer w’iyi filime y’uruhererekane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *