Amag The Black yasubiyemo ‘Twarayarangije’ avuga imyato Perezida Kagame

Hakizimana Aman uzwi ku izina rya Amag The Black mu muziki yasubiyemo indirimbo ye ‘Twarayarangije’ aho aba ari gushima Perezida Paul Kagame avuga ibyiza yagejeje ku ba nyarwanda mugihe amaze ari ku buyobozi.

Amag The Black yasubiyemo ‘Twarayarangije’ avuga ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda

‘Twarayarangije’ ni indirimbo y’amateka kuri Amag The Black nkuko abivuga ko iri mu zamuhinduriye ubuzima cyane mu rugendo rw’umuziki. Ayikora yari yafatanyije na Bruce Melodie.

Iyi ndirimbo yakunzwe n’abantu benshi icyo gihe kuko yari irimo ubutumwa buvuganira bamwe mu bajya basaba akazi bakabasaba kwerekana niba bafite uburambe mu kazi kandi mu by’ukuri aribwo bagisoza amashuri.

Mu kuyisubiramo uyu muraperi ntabwo yongeye kwisunga Bruce Melodie.

Mu magambo y’iyi ndirimbo isubiyemo Amag The Black aba ari kuririmba ashimira cyane umukuru w’igihugu Perezida Kagame avuga ku bikorwa byiza yagejeje ku banyarwanda.

Asohoye iyi ndirimbo mugihe habura iminsi mbarwa kugirango mu Rwanda habe amatora y’umukuru w’igihugu.

Amag avuga ko gukora iyi ndirimbo ari nk’umusanzu we wo gushyigikira Perezida kugirango n’ahantu azajya kwiyamamaza bazajye bumva iyi ndirimbo n’ubwo butumwa buyirimo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Amag aba yerekana amashusho ya Perezida mu bihe bitandukanye harimo no kwerekana ibikorwa remezo u Rwanda rwubatse mugihe cy’imyaka 30.

One thought on “Amag The Black yasubiyemo ‘Twarayarangije’ avuga imyato Perezida Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *