Linda Montez wafashwaga na Uncle Austin yahagaritse umuziki

Umuhanzikazi Linda Umurerwa uzwi nka Linda Montez ubarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi Uncles Empire ya Uncle Austin, yafashe ikiruhuko mu muziki kugeza igihe kitazwi.

Linda Montez ntabwo abaye umukobwa wa mbere uhagaritse umuziki

Bivugwa ko uyu muhanzikazi wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya The Voice Africa Francophone yafashe iki cyemezo cyo guhagarika umuziki mu rwego rwo gushaka umwanya wo kwitekerezaho no kwiyitaho nyuma y’igihe yari amaze yibaze byinshi ku bituma atagera ku nzozi ze mu muziki nk’uko abishaka.

Muri Kanama 2022 nibwo yasinye amasezerano na Uncles Empire nka sosiyete igiye kumufasha mu bijyanye na muzika.

Ibi byemejwe na Uncle Austin ureberera inyungu z’uyu mukobwa mu muziki. Avuga ko iby’iki kiruhuko Linda yabimusabye mu gihe gishize nubwo bari baririnze kubishyira hanze.

Uyu mukobwa yatangiye umuziki akiri muto mu 2018, atangira ahatana mu irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi, agera mu cyiciro cya nyuma cyatoranyijwemo uhiga abandi.

Mu 2020 ni umwe mu banyarwanda bitabiriye irushanwa ry’abanyempano rya The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo aza kwikuramo kubera impamvu ze bwite.

One thought on “Linda Montez wafashwaga na Uncle Austin yahagaritse umuziki

Leave a Reply to Andres Ludowici Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *