Umuhanzi Kidum ukunzwe mu ndirimbo z’urukundo ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku munsi wahariwe abakundana kuri St Valentin taliki ya 14 Gashyantare 2024.

Iki gitaramo bagihaye izina rya ’Amore valentine’s’ kikaba cyarateguwe na Company ya Horn Entertainment byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 14 Gashyantare 2025, aho cyatumiwemo Kidum nk’umuhanzi mukuru.
Bamaze no gushyira hanze amatike yo kwinjira harimo nizagurwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Itike ya make ni ibihumbi 50 Frw, abakundana bazahasohokera bagabanyirijwe kuko itike yabo izaba igura ibihumbi 80 Frw.
Abifuza kwicara ku meza azaba ari mu myanya y’icyubahiro, bazasabwa kwishyura ibihumbi 500 Frw. Aba bazahabwa ifunguro ndetse n’icupa rimwe rya ‘champagne.’
Ni mu gihe indi tike iri gucuruzwa izaba igura miliyoni 1 Frw, abayishyuye bakazicara ku meza ari mu myanya y’icyubahiro aho bazasangira ifunguro rya nijoro, bakazanahabwa icupa rya ‘champagne’ n’irya ’Cognac’ cyangwa ’Whiskey’.
Kidum yaherukaga gutaramira i Kigali muri Kanama 2024, nabwo akaba yarataramiye muri Camp Kigali.
Muri iki gitaramo hitezwemo abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda hamwe n’aba Djs ariko bazagenda batangazwa uko iminsi igenda yegereza.
